Maps

District: Gatsibo

Province: Eastern

Website: Email:

Short Information on District Management

Chairperson of the district: RUKEMANGANIZI Cyprien

Mayor: GASANA Richard

Vice-Mayor Finance: MANZI Théogène

Vice-Mayor Social Affair: KANTENGWA Mary

Executive Secretary: NANKUNDA Jolly

Contact Info

Click to show phone number Reply by email

Description

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba. Gaherereye iburasirazuba bw’Intara. Akarere ka Gatsibo gafite ubuso bungana na kilometero 1585,3. Gafite Imirenge 14, Utugari 69, n’imidugudu 603. Ibarura ryo mu mwaka wa 2012 ryagaragaje Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage 433,021. Akarere gahana imbibe n’Uturere dukurikira :
Ibiro by’Akarere ka Gatsibo byubatse mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Karenge, umudugudu wa Nyarubuye.

INSHINGANO Z’AKARERE

Akarere gacungwa kandi kagatanga serivisi hashingiwe ku Itegeko no 08/2006 ryo ku wa 24/2/2006 rigena imiterere, imitunganirize n’imikorere y’Akarere . Akarere gafite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’abagatuye hakoreshejwe ubufatanye bwabo mu igenamigambi no mu gushyira mu bikorwa gahunda zerekeranye no guteza imbere ubuyobozi bwiza, uburezi kuri bose, ubuhinzi, ubworozi, kubungabunga ibidukikije, ubucuruzi, ibikorwa remezo n’ubukerarugendo n’ibindi.
ICYEREKEZO CY’AKARERE
Kwimakaza imiyoborere myiza hagamijwe guteza imbere imibereho n’iterambere by’abagaturage kandi babigizemo uruhare.
INDANGAGACIRO

Inshingano za buri munsi z’Akarere zishingiye ku ndangagaciro zikurikira : kutabogama, gukorera mu mucyo, kunoza ibyo dukora,gukorera ku gihe, kugeza ku batugana amakuru nyayo n’ibyo bakeneye kumenya kuri serivisi dushinzwe kubagezaho, kwakira neza abatugana, kwemera kunengwa no kugirwa inama,.
IBISABWA ABAGANA AKARERE :
Muri rusange abagana Akarere barasabwa kubahiriza amategeko ajyanye na serivisi bakeneye no kwirinda kugusha mu makosa abo bakeneyeho serivisi
Abagana Akarere bafite uburenganzira bwo gusaba kurenganurwa igihe bibaye ngombwa, gutanga ibitekerezo bigamije gukosora ibitagenda neza cyangwa gushima babinyujije kuri aderesi zikurikira :
- agasanduku k’’iposita ( B.P.) 36 Nyagatare
- telefoni itishyurwa : 3380
- email : gatsibodistrict@gatsibo.gov.rw
- urubuga : www.gatsibo.gov.rw

Our Sectors

    No Sector