Maps

District: Muhanga

Province: Southern

Website: Email:

Short Information on District Management

Chairperson of the district: SHYAKA Théobald

Mayor: UWAMARIYA Béatrice

Vice-Mayor Finance: KAYIRANGA Innocent

Vice-Mayor Social Affair: MUKAGATANA Fortunée

Executive Secretary: GASANA Celse

Contact Info

Click to show phone number Reply by email

Description

TUMENYE AKARERE KA MUHANGA

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere 8 tugize intara y’Amajyepfo kagizwe n’imirenge 12, Utugari 63 n’Imidugudu 331. Akarere ka Muhanga gafite ubuso bwa Km² 647,7 gatuwe n’abaturage bangana 318,965.
Akarere ka Muhanga karatuwe cyane ni ukuvuga ko k’ubuso bwa Km²647,7 bugize Akarere ka Muhanga, hagaragara abaturage 498/Km².
Akarere ka Muhanga gahana imbibi :
*Amajyaruguru : Akarere ka Gakenke ;
*Amajyepfo : Akarere ka Ruhango ;
*Iburasirazuba : Akarere ka Kamonyi ;
*Uburengerazuba : Akarere ka Ngororero
Akarere ka Muhanga kagizwe n’ibice bibiri by’ingenzi aribyo : Igice cy’umujyi kigizwe n’Umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe n’akagari ka Makera mu Murenge wa Cyeza.
Igice cy’icyaro kigizwe n’Imirenge ya Nyabinoni, Rongi, Kibangu, Kiyumba, Kabacuzi, Rugendabari, Muhanga, Mushishiro na Nyarusange, Utugari dutanu tw’Umurenge wa Cyeza n’Utugari dutatu tw’Umurenge wa Shyogwe.
Icyicaro cy’Akarere ka Muhanga kiri mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama Umudugudu wa Gatika mu Mujyi wa Muhanga, ku birometero 50 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage 318,965 babarizwa mu ngo 69 809 barimo abagabo 155,193 (49%) n’abagore 163,772 (51%).
Ugize ikibazo cyangwa igitekerezo watanga wakoresha bumwe muburyo bukurikira
1. umurongo wa telefone utishyurwa 4466
2. Kwandikira ubuyobozi bw’Akarere ukoresheje e-mail : info@muhanga.gov.rw
URUTONDE RW’IMIRENGE IGIZE AKARERE KA MUHANGA

Urutonde Rw’ Imirenge

UTUGALI

DIP 3rd Phase final version 01

Our Sectors

    No Sector