Maps

District: Ruhango

Province: Southern

Website: Email:

Short Information on District Management

Chairperson of the district: GASASIRA RUTAGENGWA Jérôme

Mayor: MBABAZI François Xavier

Vice-Mayor Finance: TWAGIRIMANA Epimaque

Vice-Mayor Social Affair: KAMBAYIRE Annonciata

Executive Secretary: KABANO Charles

Contact Info

Click to show phone number Reply by email

Description

IMITERERE Y’AKARERE KA RUHANGO

Akarere ka Ruhango ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo ; Kashyizweho n’itegeko no 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’Igihugu cy’u Rwanda. Akarere ka Ruhango kagizwe n’ibyari Uturere twa Kabagali, Ntenyo, Ntongwe n’Umujyi wa Ruhango.
Akarere ka Ruhango kagizwe n’Imirenge 9, Utugari 59 n’Imidugudu 533. Gahana imbibi n’Uturere dukurikira :
§ Mu majyaruguru : Akarere ka MUHANGA
§ Mu majyepfo : Akarere ka NYANZA na NYAMAGABE
§ Mu burengerazuba : Akarere ka KARONGI
§ Mu burasirazuba : Akarere ka KAMONYI na BUGESERA
Akarere ka Ruhango kagizwe n’ibice bitatu :
Igice cy’Amayaga kigizwe n‘Imirenge ya mbuye,Kinazi na Ntongwe
Igice cy’Akabagali kigizwe n’Imirenge ya Bweramana, Kabagali na Kinihira
Igice cyo hagati kigizwe n‘Imirenge ya Ruhango ;Byimana na Mwendo
Icyicaro cy’Akarere ka Ruhango giherereye mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyarusange ya mbere. Ni ku birometero 73 uvuye mu Mujyi wa Kigali werekeza i Huye, kuri metero zikabakaba 600 uye ku muhanda wa Kaburimbo
Akarere ka Ruhango gatuwe n’abaturage 319,885, bari mu ngo 60809, barimo abagabo 152075 n’abagore 167810. Ubuso bw‘Akarere ka Ruhango bungana na km2 626.8, ni ukuvuga abaturage 510 kuri km2. Ubukungu bw’Akarere ka Ruhango bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi.
Ibihingwa by’ingenzi ni imyumbati, ibishyimbo, ibigori, umuceri, ikawa akaba ari byo ahanini bitunze abaturage.
Akarere ka Ruhango kabonekamo ibishanga binini kandi gakora ku nzuzi za Nyabarongo n’Akanyaru.
Kanda hano urebe Imirenge,Utugali, Imidugudu bigize Akarere ka Ruhango

KANDA HANO UMENYE BYINSHI KU KARERE KA RUHANGO

Our Sectors

    No Sector