Maps

District: Ngororero

Province: Western

Website: Email:

Short Information on District Management

Chairperson of the district: Dr. AHISHAKIYE Emmanuel

Mayor: NDAYAMBAJE Godefroid

Vice-Mayor Finance: KANYANGE Christine

Vice-Mayor Social Affair: KURADUSENGE Janvier

Executive Secretary: NIRAMIRE NKUSI

Contact Info

Click to show phone number Reply by email

Description

AKARERE KA NGORORERO : KANDA HANO UBONE IKARITA
Akarere ka Ngororero gafite ubuso buhwanye na Km² 679. Ngororero iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, Mbese mu Ntara y’Uburengerazuba. Igizwe n’Imirenge 13, Utugari 73, Imidugudu 419.Akarere gafite abaturage 333,723,ubucucike ni 493 km2 , Ingo 74,613 ,Akarere gaherereye ku ikarita ni 01 949 170 na 029 580 500

Ihana imbibi n’Uturere dutanu 5 :
Mu majyaruguru y’uburasirazuba hari Gakenke
Mumajyaruguru hari Nyabihu
Mu majyepfo hari Karongi
Mu Burasirazuba hari Muhanga na Rutsiro mu Burengerazuba.
Ikicaro cy’akarere kiri ku muhanda Muhanga-Ngororero-Kabaya-Mukamira kuri km 46,6 uvuye Muhanga na km 60 ugana Mukamira.
Akarere kagizwe n’imisozi miremire yungikanya n’ibibaya. Ubutumburuke bw’aho ni hagati ya metero 1,460 na metero 2,883, umusozi muremure cyane waho ni uwa Bweru uri mu Murenge wa Muhanda ufite ubutumburuke bwa metero 2,883.4. Impuzandego y’ubutumburuke ni metero 1,500. Impinga ndende cyane uzisanga mu ishyamba rya Gishwati nka Mugano (2,842.1 m), Butimba (2,833.5 m), n’ahandi nka Kagano (2,450 m), Nyaburama (2,427 m), Ntaganzwa (2,257 m), Rushari (2,059 m), Gatwenabo (2,023 m), Mushyiga (1,930 m) na Ruhunga (1,978 m).
Ibihe by’imvura n’izuba ni bine. Impuzandengo y’ubuhehere ku mwaka ni degree 18°C, Ariko buhinduka hakurikijwe ubutumburuke bw’imisozi. Uko ibyo bihe bikurikirana : Umuhindo kuva mu Kwakira kugera mu Ukuboza ; Igihe cy’imvura iringaniye, Igihe abahinzi batera imbuto zinyuranye ; Urugaryi Mutarama−Gashyantare igihe k’izuba riringaniye ; Itumba Werurwe−Kamena igihe k’imvura nyinshi,hari indi imyaka iterwa,n’igihe cy’izuba ryinshi Nyakanga−Nzeri, igihe cy’isarura ry’imyaka no guhinga ibishanga.
Akarere ka Ngororero ni akarere k’amazi menshi kuko kari mu kibaya kigari cy’uruzi rwa Nili, kubera n’imisozi miremire myishi mu bibaya byayo hari ibiyaga n’imigezi inyuranye. Umugezi w’ingenzi ni Nyabarongo, n’iyindi nka ; Rubagabaga, Mukungwa, Satinsyi, Muhembe, Kibirira, Rukubi, Kintiti, Nyampiri, Mugunda, Giciye, Rucanzogera,, Nyantanga na Gasumo.
Mu nyamaswa higanje cyane Inyoni n’ibisiga nka Kagoma, Ibyiyoni, n’ibihunyira n’izindi nk’inuma, inkware, intashya, ibishwi n’imisambi. Hari n’izindi nyamaswa ntoya. Nkuko byagenze henshi mu gihugu ishyamba rya kimeza ryagiye rigabunuka mu buso kubera umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage. Ariko hari ahakiri ibisigara nko hejuru ku misozi. Ubu ibimera ahanini bigizwe n’inturusu n’ibindi biti by’ishyamba mu mpande z’imirima.

Our Sectors

    No Sector