Maps

District: Kicukiro

Province: Kigali

Website: http://www.kicukiro.gov.rw Email: info@kicukiro.gov.rw

Short Information on District Management

Chairperson of the district: NKUBANA Dismas

Vice-Mayor Finance: MUKUNDE Angélique

Vice-Mayor Social Affair: BAYINGANA Emmanuel

Executive Secretary: RUKEBANUKA Adalbert

Contact Info

Click to show phone number Reply by email

Description

IMITERERE Y’AKARERE – IMBIBI Z’AKARERE

IBURASIRAZUBA : Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, urubibi rw’iburasirazuba rw’Akarere ka Kicukiro rugizwe n’urubibi rw’iburasirazuba rw’Umujyi wa Kigali kuva aho Umurenge wa Rusororo wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana ihurira ku kagezi ka Rugende kari mu gishanga cya Rugende kugera aho kisukira mu Kagera aho Uturere twa Kicukiro, Bugesera na Rwamagana duhurira.

AMAJYARUGURU : Uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba, urubibi rw’amajyaruguru y’Akarere ka Kicukiro rugizwe n’urubibi rw’Akarere ka Gasabo kuva aho Umurenge wa Rusororo wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana ihurira ku kagezi ka Rugende kugera mu masangano y’akagezi ka Rugenge n’umugezi wa Rwampara aho Uturere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge duhurira.

IBURENGERAZUBA : Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo, kuva mu masangano y’umugezi wa Rwampara n’akagezi ka Rugenge aho Uturere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo duhurira, uzamuka umugezi wa Rwampara kugera mu isoko yawo. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Nyamirambo wo mu Karere ka Nyarugenge n’urw’Umurenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro kugera aho ihurira n’Umurenge wa Mageregere wo mu Karere ka Nyarugenge. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Imirenge ya Mageregere na Kigarama kugera aho ihurira n’Umurenge wa Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro mu mpinga y’umusozi wa Rebero, kuri metero mirongo itandatu (m 60) utaragera ku kigega cy’amazi. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’Umurenge wa Mageregere n’urw’Umurenge wa Gatenga kugera aho Umurenge wa Gatenga, uwa Mageregere n’uwa Gahanga ihurira, muri metero mirongo ine n’indwi (m 47 ) uvuye mu masangano y’akagezi ka Rutagara n’akagezi ka Kiruhura. Kuva aho, urubibi rukomeza ari urw’ Umurenge wa Gahanga n’Umurenge wa Mageregere kugera aho ihurira n’Umurenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera unyuze ku kagezi ka Kiruhura kisuka mu Kagera.

AMAJYEPFO : Uhereye iburengerazuba ugana iburasirazuba, urubibi rw’amajyepfo y’Akarere ka Kicukiro ruhuye n’urubibi rw’amajyepfo y’Umujyi wa Kigali kuva aho Umurenge wa Mageregere wo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gahanga wo mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera ihurira ku Kagera kugera aho akagezi ka Rugende kisukira mu Kagera aho Akarere ka Kicukiro, ko mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Rwamagana na Bugesera two mu Ntara y’Iburasirazuba duhurira.