Maps

District: Nyarugenge

Province: Kigali

Website: Email:

Short Information on District Management

Chairperson of the district: KAJIWABO M. Joseph Poer

Mayor: KAYISIME NZARAMBA

Vice-Mayor Finance: NSABIMANA Védaste

Vice-Mayor Social Affair: NDAYISENGA Jean Marie Vianey

Executive Secretary: HATEGEKIMANA Fred

Contact Info

Click to show phone number Reply by email

Description

Akarere ka NYARUGENGE ni kamwe mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali. Gaherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Kigali. Ni ko karere ka Mbere kagaragaramo ibikorwa binini by’ubucuruzi kurusha ahandi mu Rwanda.

Abenshi bahazi ku mazina akurikira : Ku Muhima, Nyabugogo, Kimisagara, Nyamirambo, Mu biryogo, mu Mujyi, Centre ville, kuri Plateau, CHK, Kwa Rubangura, Kuri Payage, Mu Kiyovu, ku Gitega, Quartier matheus, Quartier Commercial, kuri sainte famille, st paul, etc. Nyarugenge ariko yaragutse yiyongeraho ibice byari bisanzwe bizwi nk’icyaro nabyo byinjijwe mu Mujyi. Aha twavuga nkíbice byahoze ari Butamwa, Mwendo na Shyorongi.

Amateka y’Umujyi wa Kigali agaragaza ko Umujyi wavukiye Nyarugenge ndetse ukahakurira, nyuma mu gihe cya vuba ukaba ari bwo waje kugenda waguka kugeza aho ugeze uyu munsi.

IMBIBI Z’AKARERE KA NYARUGENGE

Akarere ka NYARUGENGE gahana imbibi n’Uturere 5 :
Bugesera : mu Majyepfo
Gasabo : mu burasirazuba n’igice cy’Amajyaruguru
Kicukiro : mu Burasirazuba n’igice cy’Amajyepfo
Rulindo : mu Majyaruguru
Kamonyi : mu Burengerazuba

Mu ntara 4 z’u Rwanda, Akarere ka Nyarugenge gahana imbibi n’intara 3 : Intara yiburasizazuba (Bugesera),Intara y’amajyepfo (Kamonyi), n’Intara y’Amajyaruguru (Rulindo).